Print

Uyu musore yakoze agashya yikuzaho igitsina kandi ku bushake bwe

Yanditwe na: Martin Munezero 9 May 2019 Yasuwe: 5902

Umusore w’umunyamerika witwa Trent Gates w’imyaka 23 y’amavuko utuye muri Washington D.C. Yakoresheje operation yo kwikuzaho imyanya ye y’ibanga yashimangiye ko afite ibyishimo byo kuba abayeho muri ubwo buryo kuva yabikora.

Gates yabanje kwibagisha amabya muri Mata 2016, mu muhango abaganga bakoreye iwe mu rugo hanyuma akurikizaho kwikuzaho igitsina muri Mutarama 2017 mu cyumba cya Hotel muri North Calorina.

Iyi mihango yombi yahise ishyira Trent Gates mu cyiciro cy’abitwa aba – ‘nullo’, umuco wibandwaho n’abagabo bikujeho imyanya y’ibanga.

Dailymail itangaza ko Gates asanzwe akora akazi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga, IT, yavuze ko yikujeho imyanya ye y’ibanga mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo afite cyo guhangayikira kuba yamugara akananirwa gukora bizwi nka ‘crippling depression’.

Uyu musore yanavuze ko kimwe mu bintu bikomeye byatumye yiyumvamo ko agomba kwibagisha iyi myanya ye y’ibanga harimo no kuba muri we yiyumva hagati yo kuba umugabo n’umugore icyarimwe cyangwa hagati yabyo mu iyobera ahorana.


Comments

gatare 9 May 2019

This is foolish.Ni ugusuzugura Imana yaduhaye sex ngo tujye twishima mu mibonano mpuza-bitsina nkuko Imigani 5:15-20 havuga.Hamwe no kubyara abana.Wamugani yaba yabitewe na Depression cyangwa se abadayimoni.Sex iri mu bintu bidushimisha cyane.Niyo mpamvu muli 1 Abakorinto 7:5,Imana yabwiye abashakanye ngo:"Ntimukimane".Gusa ikibazo nuko millions and millions z’abantu bakoresha sex mu gusambana kandi Imana ibitubuza.Bizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ni ukutagira ubwenge bwuzuye (lack of wisdom).