Print

Bobi Wine na Kiza Besigye biyemeje gufatanya guhirika perezida Museveni ku butegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2019 Yasuwe: 2049

Aba bagabo bombi bahohotewe cyane na perezida Museveni,bavuze ko bagiye gukorana mu mugambi wo gukura ku butegetsi Museveni wanze kurekura.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’aba bagabo bombi ryasohotse ku munsi w’ejo taliki ya 09 Gicurasi 2019, bemeje ko bishyize hamwe kuko bo n’imitwe ya politiki bayoboye bafite intego imwe yo kubohora Uganda igitugu n’ikandamiza rya Museveni.

Bobi Wine na Besigye bavuze ko bagomba guhuza imbaraga kuko bahuje intego yo guhirika ku butegetsi Museveni,wabufashe mu mwaka wa 1986.

Depite Bobi Wine ni umunyamuziki wamamaye muri Uganda, akaba yarinjiye muri politiki ahangana na Perezida Museveni afite intero ko "ingufu zifite rubanda n’ubutegetsi ari ubwa rubanda".

Aba banyapolitiki bombi, basabye abari mu mitwe yabo ya politiki ariyo "People’s Government" wa Dr Besigye na "People Power" wa Bobi Wine n’ababashyigikiye "guhuza imbaraga kugira ngo bavaneho ubutegetsi bumaze imyaka 33 bw’ishyaka NRM na Museveni".


Comments

munyemana 10 May 2019

Nabagira inama yo kureka Politics kubera ko ari mbi.Iyo itakwishe iragukiza.Museveni arabarusha imbunda,mwebwe ntazo mufite.Muli Afrika henshi,ntabwo ari URURIMI gusa rukora,hakora Kalashnikov.Senior Military Officers bose,ni abantu ba M7,harimo n’umuhungu we,Lieutenant General Kainerugaba.Nimukomeza gusakuza,mushobora kuhasiga agatwe.Dore inama nabagira:Mwembi muri abakristu.Nimureke kwivanga mu byisi nkuko Yesu yadusabye,ahubwo muze dukore umurimo yasabye abakristu nyakuri muli Yohana 14,umurongo wa 12.Ni ukuvuga kumwigana natwe tukajya mu nzira tukabwiriza ubwami bw’Imana.Muze mudufashe gukora uwo murimo.Nimubikora,nibwo Imana izaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niyo twapfa,izatuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yadusezeranyije.Politics ni mbi,nimuyireke muze dukorere Imana.Nubwo ikiza abantu vuba,ntibibabuza kurwara,gusaza no gupfa.


Gatuna 9 May 2019

Uyu M7 yifatiye ubutegetsi anyuze iy’ishyamba niba batari tayari yokuyoboka ishyamba bareke gusakuriza uyu Musaza ayobore ubundi umuhungu we amusimbure. Niba batanyuzwe bazafungwe bashimire imana kuko ahandi baba bararashwe cg baraciwe umutwe kera.