Print

APR FC yanyagiye Gicumbi FC yisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2019 Yasuwe: 2917

Umutoza Zlatko Krmpotic wari umerewe nabi n’abakunzi ba APR FC yiyunze nabo atsinda Gicumbi FC isanzwe igorana ku kibuga cyayo ibitego 3-1,mu mukino umutoza wa Gicumbi FC,Banamwana Camarade yahawe ikarita itukura.

APR FC niyo yatangiye neza umukino,kuko yafunguye amazamu ku munota wa 03 w’umukino,ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana wari wagiriwe icyizere kuri uyu wa Kane.

APR FC yari izi neza ko ikibuga cya Gicumbi FC kigoye,yavuye mu mukino gatoya niko kwishyurwa iki gitego ku munota wa 14 w’umukino,cyitsinzwe na myugariro Rusheshangoga Michel.

Gicumbi FC ikimara kwishyura yahise ibona uburyo bukomeye imbere y’izamu ubwo umunyezamu Kimenyi Yves yasohokaga ashaka gutera umupira,awutangwa na rutahizamu Okenge Lulu Kevin wahise awuterana igihunga kubera ko izamu ryari ryambaye ubusa,uramutenguha uca ku ruhande.

Gicumbi FC yahise itera ubwoba abakinnyi ba APR FC,bahita batangira kugabanya amakosa byabafashije gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 39 gitsinzwe na Nshuti Savio, wacitse ba myugariro ba Gicumbi barangaye akabanyura hagati.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri iri hejuru ya Gicumbi,bituma iyobora umukino nta gihunga nubwo nta buryo bufatika bwabonetse kuri ba rutahizamu bayo ngo batsinde igitego cya 3.

Ku munota wa wa 61 w’umukino,umutoza Banamwana Camarade wakunze kugaragara ashwana n’umusifuzi wo ku ruhande ndetse n’uwa kane,yoherejwe mu bafana nyuma yo kubisabirwa n’umusifuzi wa kane, Ambroise.

Kwirukanwa ku ntebe kwakomye mu nkokora Gicumbi FC yashakaga nibura kubona inota rimwe,ntibyayikundira kuko APR FC yari ifite inyota yo gutsinda.

Iminota 90 yarangiye,umusifuzi wa 4 yongeraho 5 itahiriye Gicumbi FC kuko yatsinzwe igitego cya 3 cyatsinzwe na Nshuti innocent winjiye mu kibuga asimbuye Danny Usengimana ku munota wa 63.

Rutahizamu Issa Bigirimana wari umaze iminsi atagaragara mu bakinnyi 18 ba APR FC,yagarutse muri uyu mukino aho yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague ku munota wa 94.

APR FC yisubije umwanya wa mbere wa shampiyona n’amanota 62, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota abiri gusa ifite umukino izasura Amagaju FC i Nyamagabe ku wa Gatandatu.

Foto:IGIHE


Comments

Rayon 9 May 2019

Mwitonde mwo gushyuhaguzwa kuko dufite match tutarakina.