Print

Jose Chameleone yatangaje ikintu gitangaje azakorera abatuye umujyi wa Kampala natorerwa kuwuyobora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2019 Yasuwe: 1785

Chameleone yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umujyi wa Kampala utuwe n’abasaga miliyoni 2 ariko buri munsi wakira abantu miliyoni 4 ariko ngo ikibabaje ni uko ufite ubwiherero rusange 7 gusa.

Dr Jose Chameleone yagize ati “Umujyi wa Kampala utuwe n’abantu miliyoni 2 ariko buri munsi wakira abantu bagera kuri miliyoni 4 baje gucuruza.Uyu mujyi twese dukunda ufite imisarani 7 ifite isuku nke ndetse ititabwaho.

1 - KAMWOKYA
2 - KPC
3 - CITY SQUARE
4 - NEW TAXI PARK
5 - OLD TAXI PARK
6 - NAKIVUBO
7- QUEENS WAY

Ibi bivuze ko buri wese muri abo yadusigira miliyoni.Kunanirwa cyane guha abantu serivisi nziza,nibyo bitera abagore bacu,abagabo n’abana bacu indwara z’ibyorezo.Ese murumva tudakwiye ibyiza ?.

Chameleone yabwiye abanya Uganda ko yiteguye kongera isuku mu mujyi wa Kampala,yibanda cyane ku kubaka imisarani.