Print

AMAFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yahagaze mu mujyi wa Mahoko ava mu modoka asuhuza abantu bari bamwiteguye cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2019 Yasuwe: 8825

Kuri uyu wa Gatanu,taliki ya 10 Gicurasi 2019, Perezida Kagame araganira n’abatuye Rubavu,muri gahunda nziza cyane yihaye yo kwegera Abanyarwanda akaganira nabo ndetse agakemura bimwe mu bibazo bafite.

Nyakubahwa Paul Kagame yageze kuri Mahoko ava mu modoka agenda n’amaguru asuhuza abaturage bari bamutegereje ari benshi ngo bamusuhuze.

Mu minsi ibiri ishize, Perezida Paul Kagame yasuye intara y’amajyaruguru mu karere ka Burera na Musanze ashakira umuti byinshi mu bibazo byari byugarije utu turere tuzwiho gushinga imizi mu buhinzi.