Print

Abana bigira mu ishuli ryuzuye amazi bicaye ku matafari bateye benshi agahinda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2019 Yasuwe: 6542

Aba bana b’abanyeshuli bari bicaye mu ishuli ryuzuye amazi bicaye ku matafari bakomoka mu ntara ya ya Kilifi aho biga mu kigo cyitwa Mangororo Primary School mu gace ka Ganze.

Kubera imvura nyinshi iri kugwa mu gihugu cya Kenya,amashuli y’aba bana yuzuyemo amazi bituma bamwe biga bahagaze ku matafari,abandi biga bayicayeho.

Nyuma yo kujya hanze kw’aya mafoto,abantu benshi ku isi batanze ibitekerezo bibaza icyo abayobozi bakora by’umwihariko basaba perezida Uhuru Kenyatta kugira icyo akora.

Guverineri w’intara ya Kilifi yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’aya mafoto yagiye hanze,yiteguye gutanga ikiganiro kirambuye abivugaho.

Umudepite ukomoka mu gace ka Ganze, Teddy Mwambire yabwiye abanyamakuru ko nubwo abantu babonye ishuli rimwe gusa,hari andi arenga 30 abanyeshuli babayeho muri ubu buryo.