Print

Reba umujyi udasanzwe utangiza ibidukikije ugiye kubakwa mu murenge wa Kinyinya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 May 2019 Yasuwe: 7529

Uyu mujyi uzubakwa mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku butaka bwa hegitari 620. U Rwanda nirwuzuza uwo mujyi, ruzaba igihugu cya mbere gifite uwo mwihariko muri Afurika.

Kayumba Eudes, Umuyobozi wungirije w’Umushinga ‘Green City Pilot’ uzubaka uwo mujyi, yabwiye The New Times ko “abenjeniyeri bawize bateganya ko uzatangwaho amafaranga ari hagati ya miliyari $4 na miliyari $5 [akabakaba miliyari 4 Frw].”

Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi itanu yatangiye ku ya 6 Gicurasi 2019 ikazasozwa ku ya 10 Gicurasi 2019,

Biteganyijwe ko uwo mujyi uzaba ufite ikoranabuhanga rigezweho, imodoka zikoresha amashanyarazi, imihanda yagenewe amagare na moto, ingufu zisubira, uburyo burambye bwo gutunganya imyanda, inganda za biogas n’ibindi.

Uwo mushinga wiswe ‘Green City Pilot’, uterwa inkunga na Banki y’Iterambere y’Ubudage (KFW), ingengo y’imari y’agateganyo uzatwara ikaba ari Miliyari 5 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 4500Frw).

Ikigega cyo kubungabunga ibidukikije (Fonerwa) ku nkunga y’Umuryango w’Iterambere w’Abadage ubinyujije muri Banki yayo y’Iterambere, KfW, kiri gukora inyigo y’uwo mushinga mu gihe Ikigo cy’Ubwubatsi cya Sweco cyahawe isoko ku ishyirwa mu bikorwa ryawo.