Print

Amb. Joseph Habineza uzwi nka Joe yagaragaje uburyo yishimiye imirimo mishya yahawe

Yanditwe na: Martin Munezero 10 May 2019 Yasuwe: 8159

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, mu butumwa yanyujije kuri Instagram , Amb. Habineza Joseph yahishuye ko yamaze kugirwa umuyobozi mukuru wa Radiant.

Yagize ati“Imana ihabwe icyubahiro. Ndishimye kandi nyuzwe no kuba Umuyobozi Mukuru wa mbere w’ikigo cy’ubwishingizi cyanditswe mu Rwanda. Ubwishingizi buciriritse kandi ku Banyarwanda bose, Turadadiye. Ibyiza biri imbere.”

Joseph Habineza w’imyaka 55 yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu bigo bitandukanye ndetse no muri Goverinoma y’u Rwanda.

21 Ukuboza 1989-1991: Analyst Programmer muri Bralirwa

1991-1994: Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Bralirwa

Mutarama 1994: Vice President wa FRVB

Gicurasi 1994-1998: Yakoreraga Heineken i Kinshasa

Nzeli 1998- Nzeli 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria

Nzeli 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco

Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria

Nyakanga 2014: Minisitiri wa Siporo n’Umuco


Comments

Kaboko 11 May 2019

Ni Rugenera wamuhaye akazi se cyangwa ni leta?


11 May 2019

Ni Rugenera