Print

Umwana ufana Liverpool yababaje benshi kubera igikorwa kigayitse yakoreye Messi nyuma yo gusezererwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2019 Yasuwe: 6981

Izi ntoki ebyiri uyu mwana yeretse Messi zafashwe nk’agasuzuguro gakomeye yakoze mu rwego rwo kwishima hejuru iki cyamamare cyitwaye neza mu mukino ubanza gitsinda ibitego 2 muri 3-0 bari batsinze Liverpool.

Nkuko amashusho yabigaragaje,uyu mwana wari hafi y’ikibuga,nyuma y’ifirimbi ya nyuma yirutse asanga Messi niko kumwereka izi ntoki ebyiri,ushinzwe umutekano ahita amufata amusubiza inyuma kuko yari yinjiye mu kibuga kandi bitemewe.

Messi wari ufite agahinda kenshi,yaretse uyu mwana amwishima hejuru,yinjira mu rwambariro aho bivugwa ko yarize amarira menshi bagenzi be bagerageza kumuhoza biranga biba iby’ubusa.

Messi yatangiye uyu mwaka w’imikino afite intego zo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League,ariko yakomwe mu nkokora na Liverpool yabatsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Lionel Messi yahuye n’uruva gusenya muri iri joro yasezerewemo,kuko abafana ba FC Barcelona bashatse kumwendereza,ageze ku kibuga cy’indege akizwa n’abantu bari kumwe.