Print

Perezida Kagame yaciye amarenga y’akazi ashobora kuzakora nava ku buyobozi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2019 Yasuwe: 7118

Nyakubahwa Peezida Kagame yasuye abaturage bo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu,aho yakiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda mu murenge wa Nyundo,imugezaho ibibazo bitandukanye ndetse nawe abaha inama z’ukuntu bakwitwara kugira ngo barusheho gutera imbere.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko nava ku butegetsi ashobora kuzikorera ku giti cye ndetse agakorana n’abaturage bakora utuntu duto ariko twabasha gutera imbere tukabyara ikintu kinini.

Yagize ati “Abikorera bacu nabagira inama ndetse abenshi bishoboye ndabakangurira kugira ngo bamenye uko bakorana n’abaturage bakora utuntu tumwe dutoya ariko tubatunze kandi dushobora kuzamuka tukarushaho kubateza imbere.

Njyewe ndi uwikorera cyangwa igihe nzaba nagiye muri uwo mwuga umunsi narangije ibi,nshobora kuzajya kwikorera.Ntabwo abikorera bakwiriye kunyurwa na bikeya babona,bakwiriye kubona byinshi birenze.Ntabwo ari uko business ikorwa,ukora business ushaka ko ikura.

Perezida Kagame yavuze ko abacuruzi bo mu Rwanda bakwiye kwagura isoko ryabo bakanagura iryo muri RDC,hanyuma igihugu kikabashakira umutekano usesuye.
Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakwiriye gutekereza kabiri kuko nta muntu uzemererwa kuyobya Abanyarwanda.

Yagize ati “Uwashaka guhungabanya umutekano wacu rero ngira ngo akwiriye gutekereza kabiri.Ababitekereza bagarukira mu mvugo gusa,barasakuza gusa kurusha uko bashobora kubikora.Amaherezo tuzabageraho,hari ubutabera, burakora mu gihugu.Tuzabageza mu butabera.Hari bumwe tumenyereye bukurikiza amategeko,hari ubutabera iyo wigize rutare tubaha.nabwo turabufite.”

Perezida Kagame yasabye abanya Rubavu kwiteza imbere,bakirinda ibihuha ndetse yongera kwihaniza abayobozi badakora ibyo bashinzwe ko azabamerera nabi.