Ikinyamakuru Herald kivugira leta ya Zimbabwe kivuga ko imodoka ndetse n’ibikoresho byo mu mirimo y’ubuhinzi-bworozi bya Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu biratezwa cyamunara kuri uyu wa gatandatu.
Iki kinyamakuru cyavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ibibazo by’ubukungu umuryango wa Mugabe urimo muri iyi minsi,cyane ko we afite ikibazo cy’uburwayi bw’izabukuru.
Ikinyamakuru Herald cyavuze ko impamvu y’iyi cyamunara itatangajwe, ariko bivugwa ko umuryango wa Mugabe umaze igihe kinini mu nkiko kubera imyenda utishyuye.
Mugabe w’imyaka 95, yamaze imyaka 37 ku butegetsi muri Zimbabwe,abuhirikwaho mu mwaka wa 2017 ku gitutu cya rubanda cyatumye ingabo zimuvanaho, asimburwa n’uwari amwungirije batavugaga rumwe, Emmerson Mnangagwa.
Mu cyumweru gishize perezida Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe ubu yagiye kwivuriza muri Singapore.