Print

Umunya Brazil Ronaldo yavuze ko Lionel Messi yagize uruhare mu gutsindwa kwa FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2019 Yasuwe: 4034

Ronaldo yavuze ko yishimiye uko Messi yitwaye mu mukino ubanza ubwo batsindaga Liverpool ibitego 3-0,ariko ngo yababajwe n’ukuntu uyu mukinnyi na bagenzi be bitwaye mu mukino wo kwishyura aho batsinze ibitego 4-0.

Ronaldo yagize ati “Ni ibintu bibi cyane gutunga urutoki umuntu ngo yagize uruhare mu gutsindwa.Ndabizi ko FC Barcelona ifite abakinnyi beza ndetse n’umukinnyi wa mbere ku isi Lionel Messi.Nkunda kumva bavuga ngo FC Barcelona yatsinzwe ariko Messi we yatsinze.Ni ubugome bukabije buba bukorewe abandi bakinnyi ndetse n’abatoza.”

Ronaldo yamaganye abantu bafata Messi mu bundi butuma iyo FC Barcelona itsinze ariwe basingiza wenyine,yatsindwa bakamukura mu mubare w’abatsinzwe.