Print

Bugesera: Umukecuru yishwe akubiswe ikintu kiremeye mu mutwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2019 Yasuwe: 2435

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo umukecuru uri mu bantu bageze aho uyu mukecuru yiciwe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bishoboka ko yakubiswe ifuni cyangwa inyundo.

Uyu mukecuru ngo yari aryamye hamwe n’umugabo bashakanye,n’umwuzukuru we wari waje kubaraza.

Uyu mwuzukuru ufite imyaka nka 12 nawe umugizi wa nabi yamukubise ikintu aramuhusha ubu ngo yahungabanye. Umugabo wa Mariya Nyirabarigira nawe ageze mu zabukuru cyane kuko atabona neza.

Undi muturage witwa Pascal avuga ko uko bigaragara Mariya batamwishe bamuziza imitungo ahubwo ngo bishoboka ko yazize ishyari ry’abantu runaka batishimira ko ashaje adasabiriza kuko afite umwana umwitaho uko bishoboka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Innocent Mushenyi yabwiye Umuseke ko ayo makuru yayumvise ariko nta byinshi yayatangazaho kuko yari mu rugendo yerekeza aho byabereye.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru abaye uwa Gatanu wishwe kandi abantu ntihagire ukekwa mu babishe.

Umuturage ati: “Niyo mpamvu mpisemo kubibabwira ngo mubitangaze kuko uburyo abantu bicwa inaha ntihagire umenyekana mu babishe cyangwa ngo hagire ukekwa, biteye impungenge zikomeye.”

Ngo biratangaje kubona abantu babyuka bagasanga umuturanyi yishwe ntihagire ukurikiranwa n’umwe.

Rwubusisi Gaspard uyobora umudugudu wa Kagiraziba bamenye urupfu rwe sa cyenda z’ijoro, bahamagawe n’umuhungu we wari umaze nawe kubibwirwa n’umwe mu buzukuru ba nyakwigendera wari waje kubaraza.

Urugo rw’uriya mukecuru ngo rwubatse hagati y’ingo z’abahungu be ariko hakaba undi muturanyi bahana imbibi hafi aho.

Rwubusisi yabwiye Umuseke ko mu bihe byashize uyu yigeze kugirana amakimbirane na nyakwigendera ariko baza kuyahosha, ubu bakaba bari babanye neza.

Ngo ubuyobozi bwatabaye busanga nyakwigendera yapfuye kandi ngo nta rugi rwishwe kuko ngo bakingishaka isuka. Avuga ko muri iki gitondo Police n’inzego z’Umurenge zahageze.

Inkuru y’Umuseke.rw