Print

Umukunzi wa Diamond yatangaje impamvu ikomeye yatumye badakora ubukwe muri Gashyantare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2019 Yasuwe: 4063

Tanasha uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Radio,yabwiye abanyamakuru ba Wasafi FM mu kiganiro cyitwa Block 89 ko we n’umukunzi we Diamond bafashe umwanzuro wo gusubika ubukwe bwabo bakabanza kumenyana kurushaho.

Yagize ati “Mbabwije ukuri, twahisemo kubanza kumenyana neza, tugakundana, hanyuma imishinga y’ubukwe ikaza nyuma Imana nikomeza kubidufashamo.”

Tanasha wahoze ari umunyamakuru muri Kenya mbere y’uko akundana na Diamond,yabwiye aba banyamakuru basigaye bakunzwe cyane muri Tanzania ko adateze guhindura idini ngo ave mu bakiristo abe umuyisilamu ndetse ngo na Diamond ntashaka ko ahindura idini.

Yagize ati “Nubaha abavandimwe banjye bose b’Abayisilamu, numva dusenga Imana imwe ari nacyo nshingiraho nemeza ko dukwiye kubaha imyemerere ya buri wese. Yankunze meze gutya, nanjye namukunze ameze kuriya, numva nta mpamvu yo kumuhindura kandi twarahujwe n’urukundo nyarwo.”

Benshi bavuze ko impamvu yatumye aba bombi badakora ubukwe hajemo imbogamizi y’amadini yabo atandukanye gusa Tanasha yabihakanye yivuye inyuma.

Diamond yabwiye abanyamakuru ko impamvu ubukwe bwe na Tanasha butabaye ari uko yashatse ko buba ikirori kinini ndetse ngo abatumirwa be barimo ibyamamare bikomoka USA bitari kuboneka gusa Tanasha yatangaje ibitandukanye nabyo.



Comments

11 May 2019

ubu ntabukwe burimo tanasha birumvikana ko benewabo bapinze umugabo we .