Print

Jurgen Klopp yatangaje benshi kubera ibyo yatangaje ku mukino yanyagiyemo FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2019 Yasuwe: 4007

Liverpool yatsinzwe ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa ½ cya Champions League na FC Barcelona,yatunguye benshi mu mukino wo kwishyura ubwo yanyagiraga FC Barcelona ibitego 4-0,ariyo mpamvu umutoza wayo Jurgen Klopp yavuze ko iyi ntsinzi yamushimishije kurusha gutwara igikombe.

Yagize ati “Ibihe byiza nka biriya biruta gutwara igikombe.uyu mwaka waranzwe n’ibihe byiza cyane ariko ibyabaye kuwa kabiri byari biryoshye cyane.Iriya niyo shusho dushaka gusiga ku isi yose ko iyi ari Liverpool.

Byose birashoboka.Muri iyi kipe birashoboka ndetse no muri uyu mujyi utuwe n’abantu benshi.Iriya niyo shusho dushaka gusiga mu bantu.Nitubasha kwegukana igikombe bizaba ari byiza cyane.

Umutoza Jurgen Klopp yatangaje ko atanenga umuntu umushinja ko adatwara ibikombe ndetse ntacyo yabihinduraho.Jurgen Klopp azahura na Tottenham ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe kuwa 01 Kamena uyu mwaka.