Print

Umwe mu bagabo bigeze gukundana na Zari Hassan nawe yavuze ku ngeso z’uyu mugore mu mibanire ye n’abagabo

Yanditwe na: Martin Munezero 11 May 2019 Yasuwe: 4791

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umugabo wa Zari Hassan, aherutse gushyira ku karubanda byinshi byerekeranye n’imyitwarire y’uyu mugore idahwitse irimo gukundana n’abagabo benshi kandi afite uwo babana.

Mu kiganiro Diamond yagiranye na Wasafi Radio yo muri Tanzania ndetse abereye umuyobozi, yahishyuye ibanga ry’uburyo yabanaga na Zari bamaze igihe kingana n’umwaka umwe batandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko Zari yamucaga inyuma agakundana na Peter Okoye wamenyekanye cyane mu itsinda rya P-Square ryo muri Nigeria, anavuga ko uyu mugore yarenzagaho akaryamana n’umusore wamukoreshaga imyitozo ngororamubiri muri GYM.

Nyuma y’aya magambo, Zari yahamagariye abantu kutumva ibyo Diamond yatangaje abyita ibinyoma ndetse anamwifatira kugahanga we n’umukunzi we mushya Tanasha Donna bombi abita ibicucu.

Uretse Zari na Peter Okoye wumvikanye mu majwi yo gukundana na we, yatangaje ko Diamond yavuze amagambo y’ubucucu.

Nyuma y’ibi byose Diamond yirinze kugira icyo yongeraho.

Kuri iyi nshuro Bob MC wamenyekanye cyane akora akazi ko kuvangavanga umuziki (DJ) mu Mujyi wa Kampala, yavuze uburya yahuye bwa mbere na Zari avuga ko bitashoboka na gato ko abana n’umugabo umwe bitewe n’umubare w’abagabo benshi yahuye nabo.

Bob MC, yavuze ko ku nshuro ya Mbere yahuriye na Zari mu kabyiniro kari mu Mujyi wa Jinja muri Uganda mu mwaka wa’1995, yakomeje avuga ko Zari yari mu kigero cy’imyaka 18 ari mwiza cyane ariko aryamana n’abagabo benshi agamije kwamamara.

Yakomeje avuga ko yahisemo ku mureka kubera ko yari afite ingeso yo gufatafata abagabo benshi, bituma amwihorera nyuma y’imyaka itatu bari bamaranye.

Zari Hassan nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri Tiffah na Nillah, ubu aba muri Afurika y’Epfo, akaba aherutse gutangaza ko ubu ari mu rukundo n’undi musore mushya umuha byose kurusha Diamond.