Print

Bamporiki Eduard yashimiye bikomeye Alain Mukurarinda wafashije Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 May 2019 Yasuwe: 1962

Nsengiyumva Francois w’imyaka 41 yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Mariya Jeanne” abenshi bita “igisupusupu". Ni indirimbo yamuhaye igikundiro gikomeye ku bakunzi b’umuziki hano mu Rwanda.

Mbere gato yuko Alain Muku atangira kumufasha uyu musaza yacurangaga ku muhanda no mu masoko bakamuha amafaranga dore ko aririmba anicurangira umuduri. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri ebyiri harimo “Mariya Jeanne” niyitwa “Icange Mukobwa” aherutse gushyira hanze. izi ndirimbo zose zasohokanye n’amashusho yazo.

Bamporiki abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Alain Muku, yagize ati “Ndagushimiye cyane Alain Mukuralinda gufasha Nsengiyumva kugaragaza impano ye, ukamukura ku muhanda ubu ama miliyoni y’abantu akaba agiye kumumenya.”

Nsengiyumva Francois uvuga ko imyaka yamaze akora umuziki ntacyo byari bimumariye kuri ubu numwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, dore ko amaze kwigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda.