Print

Umuyobozi wa Hotel Dove ya ’ADEPR’ yaguwe gitumo ari kwakira ruswa

Yanditwe na: Martin Munezero 12 May 2019 Yasuwe: 2956

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Gicurasi 2019 , Nibwo muyobozi witwa Mbanda Samuel yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yemeje ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500.000 FRW, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyarugenge.

Ati “Arafunzwe, yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.”

Mbanda Samuel yahawe akazi kuri Dove Hotel avuye mu mushinga wa Compassion ya Kabarondo.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.