Print

Njuga yise Mutoni Assia Indaya none na RIB yabijemo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 May 2019 Yasuwe: 6142

Nkuko bigaragara muri uru rwandiko ruhamagaza Njuga mu Bugenzacyaha yasabwaga kuba yitabye urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Gikondo kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2019.

Njuga yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yatangaje ko yitabye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB azi ko agiye kuburana kuba yarasebeje Asiah icyakora ngo yatunguwe nuko yasanze ashinjwa kuba yaramwibye. Mu kwiregura yerekanye ukuri kwe bityo baramurekura bamumenyesha ko azitaba mu minsi mike.

RIB nyuma yo kumva ikirego cya Mutoni Asiah yahamagaje Ngabo Leon wamamaye nka Njuga, uhamya ko yanitabye agasanga aregwa ubujura

Ngabo Leon yagize ati: ” Urumva nahagurutse nzi ko ngiye kubazwa kumusebya ariko natunguwe no kugerayo nsanga ngiye kubazwa ubujura bw’imyenda, inkweto, na telefone n’ibindi ngo namwibye iwe. Urumva icyakurikiyeho ni ukwisobanura basanze ndengana barandekura gusa bamenyesha ko bazampamagara mu minsi iri imbere.”

Aba bakinnyi ba Cinema batangiye gushyamirana mu minsi ishize aho batangiye guterana amagambo aho Leon ahamya ko Asia yamwise umujura maze nawe kugirango amwihimureho akamwita indaya.

Ku ruhande rwa Asiah Mutoni we yatangaje ko nta kintu na kimwe ashaka kuvuga ku kibazo cye na Njuga cyane ko cyamaze kujya mu buyobozi bityo ubutabera bukaba aribwo buzagaragaza ikibazo nyiri izina bafitanye.



Comments

25 January 2020

Hagati yabo babiri ninde yagiriwe icyaha?


Emmanuel 12 May 2019

kuki muniga Comment zibatunga urutoki?? Ese mubona amafoto mwashyize kuro iyi nkuru ajyanye nayo ,? cg uwayanditse yahogojwe n’uyu mu mama??


Emmanuel 12 May 2019

kuki muniga Comment zibatunga urutoki?? Ese mubona amafoto mwashyize kuro iyi nkuru ajyanye nayo ,? cg uwayanditse yahogojwe n’uyu mu mama??