Print

Nigeria: Umugore yabyaye abana 4 nyuma y’imyaka 7 yari amaze asenga cyane yarabuze urubyaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2019 Yasuwe: 4030

Uyu muryango utuye mu ntara yitwa plateau,barashyingiranywe bategereza umwana baraheba,imyaka iragenda igera kuri irindwi nta mwana.

Nyuma y’igihe kirekire basenga,uyu muryango wagize umugisha mu mwaka wa 2018,umugore aratwita,yibaruka abana 4 kuwa 09 Gashyantare 2019.uyu mugore yabyaye abahungu 2 n’abakobwa 2.

Uyu muryango washimishije benshi nyuma yo kubyara aba bana 4,bituma benshi bemeza ko Imana yabahaye abana bose bagombaga kuba barabyaye muri iyi myaka 7 yose.

Aba bana b’uyu muryango bakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ku isi no mu binyamakuru.

Uyu mugore ufite akazi mu ntara yabo ya Plateau yavuze ko inda y’aba bana itamugoye ariko yatumye akunda kurya cyane mu gihe umugabo we yatangaje ko yishimye kuba yabaye papa w’abana nyuma y’imyaka 7 ashatse.



Comments

Mutabazi Innocent 13 May 2019

Waooooooooooo Imana isubiriza igihe rwose peee kangd nubwo yatinda irasohoza