Print

Umukinnyi ukomeye arashaka kuva muri FC Barcelona kubera agasuzuguro ka Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2019 Yasuwe: 7828

Uyu mukinnyi wo hagati wagenderwagaho n’umutoza Ernesto Valverde,arifuza gusohoka muri FC Barcelona kubera agasuzuguro ka Messi uhora ashaka kwirukanisha abakinnyi bamwe abandi akanga ko babongerera amasezerano.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko Messi agira ijambo rikomeye mu kugura abakinnyi bituma bamwe bimwa amasezerano mashya abandi bakazanirwaho abandi mu buryo budakwiriye.

Icyo Rakitic yangira Messi cyane ni uko abakinnyi b’inshuti ze aribo bakunze kongererwa amasezerano,abatavuga rumwe nawe bakirukanwa cyangwa se ntibongererwe amasezerano.

Rakitic ashinja Messi ko yagize uruhare runini mu gutuma ikipe ya FC Barcelona itamwongerera amasezerano n’umushahara,cyane ko yivuganiye na Perezida ko bazamwongezaariko uyu munya Argentina arabidindiza asaba ko bakora ibishoboka byose bakagura Frenkie de Jong wa Ajax mu rwego rwo kumwirukanisha.

Rakitic ngo yamaze gufata umwanzuro wo kuva mu ikipe ya FC Barcelona aho bishoboka ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya PSG mu mpeshyi.


Rakitic arashaka kuva muri FC Barcelona


Comments

Mugabo 12 May 2019

Ariko ubwo mudatangaje ibihuha ntimwacuruza.skiiii turabarambihe ejobundi murahubuka mukubitaho igihuha cya minister wo muri Soudan ngo wafunzwe na Bashir.uyu munsi muti Rackitic na messi.yewe nta kibi koko nkijiji zize.