Print

Tanasha yamaganye abamushinjaga gukundana na Ali Kiba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2019 Yasuwe: 3489

Tanasha yavuze ko atigeze akundana na Ali Kiba ndetse ngo ubwo bafataga amashusho ya Nagharamia yari kumwe n’umusore bakundanaga.

Mu kiganiro Tanasha Donna yagiranye na Wasafi FM mu kiganiro Block 89,yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na boss wa Rockstar 4000, Ali Kiba.

Yagize ati “Ubwo twakoraga iriya video nta kintu na kimwe twakoze.Ntitwigeze duhana nimero kuko kari akazi.Nta bintu birenze byabaye.Nari mfite umukunzi kandi twari kumwe ahafatirwaga video.”

Tanasha yavuze ko yahuriye na Diamond muri Kenya bahita bahana nimero ndetse ngo byahuriranye nuko bose nta bakunzi bari bafite bahita batangira kuganira.