Print

Manchester City yisubije igikombe cya Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2019 Yasuwe: 2542

Manchester City yari yatezwe iyi kipe yarokotse kujya mu cyiciro cya kabiri mu minsi ishize,ibashije kurangiza iminota ibihumbi 3,400 yagombaga gukina guhera muri Kanama kugeza uyu munsi iri ku mwanya wa mbere bituma yegukana Premier League.

Brighton yabanje gukanga Manchester City ubwo yafunguraga amazamu ku munota 27 wa ku gitego cyatsinzwe na Glenn Murray ariko ibitego bya Sergio Aguero,Aymeric Laporte,Riyadh Mahrez na Ilkay Gundogan kuri coup Franc bihesheje iyi kipe ya Guardiola igikombe cya kabiri cyikurikiranya.

Liverpool yatsinzwe rimwe muri shampiyona y’uyu mwaka na Manchester City gusa,inaniwe kwegukana iki gikombe yari ifite amahirwe menshi yo kwegukana cyane ko yabashije gusarura amanota 97 kuri 98 ya Manchester City ya mbere.

Umunsi wa nyuma wa shampiyona waranzwe n’udushya twinshi turimo gutsindirwa mu rugo kwa Manchester United na Cardiff yamanutse mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-0.

Abanyafurika 3 barimo Pierre Emerick Aubameyang wa Arsenal,Sadio Mane na Mohamed Salah ba Liverpool, barangije premier League banganya ibitego 22 byatumye basaranganya inkweto ya zahabu ihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi.Umukinnyi w’umwaka yabaye Virgil Van Dijk.