Print

Icyamamare mu mikino Njya Rugamba yapfiriye mu maso y’abakunzi b’uyu mukino[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 May 2019 Yasuwe: 2474

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Mexique , yitabye Imana ejo kuwa Gatandatu mu Mujjyi mujyi wa Londres mu Bwongereza ubwo yarwanaga na Warrior Youth mu irushanwa rya Lucha Libre ryabereye muri Roundhouse.

Abari bagiye kwihera ijisho iby’iri rushanwa ubwo yituraga hasi babanje kugira ngo ni imyiyerekano isanzwe uyu mukinnyi arimo mbere y’uko bihutira kumugeraho ngo bamuhe ubufasha ubwo yahweraga.

Umwe mu bari muri iyi nzu, yabwiye ikinyamakuru The Sun ati ”Byari biteye ubwoba, buri wese yahise asohorwa ariko nta mbangukiragutabara yigeze ihagaragara mu minota igera kuri 20.”


Nyuma y’iminota mike, ku rubuga rwa Twitter rwa ‘Lucha Libre’ bashyizeho ifoto y’uyu mugabo n’amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro.”

Barrón w’imyaka 51 yari icyamamare mu gihugu cya Mexique, aho yakinnye filime ya Nacho Libre mu 2005 ari kumwe na Jack Black.

Uyu mugabo akomoka mu muryango uzwiho kuvamo abakinnyi bakirana, aho se ari Dr Wagner wamenyekanye muri uyu mukino mu myaka ya za 60. Silver King yahanganye muri shampiyona y’Isi hagati y’umwaka wa 1997 na 2000.


Comments

gatare 13 May 2019

Nubwo babyita ngo ni IMIKINO,biriya byo kurwana ni bibi,kubera ko bituma bamwe bapfa.Tekereza gukubita umuntu cyangwa ukamutura hasi,warangiza ukabyita ngo ni umukino.Imana itubuza ikintu cyose kijyana na Violence:Intambara,Judo,Karate,Box,etc...Ahubwo ikadusaba gukunda bagenzi bacu,tubabwiriza ijambo ry’Imana.Aho gukina ibintu byaduteza akaga,tugomba gushaka Imana cyane,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli Paradis.Bidusaba gushaka umuntu akatwigisha Bible,kugirango tumenye neza icyo Imana idusaba.Niba ushaka kwiga bible,watubwira tukagushakira umuntu muyigana ku buntu kandi agusanze iwawe.