Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu iri mu murenge wa Kimihurura Akarere ka Gasabo

Yanditwe na: Ubwanditsi 13 May 2019 Yasuwe: 969

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kane taliki ya 23/5/2019 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu ya Bwana Uriho Nason na Nyirakamana Jeanette iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagali ka Kimihurura, Umudugudu w’ Intambwe ngo harangizwe urubanza rwa Gacaca rwaciwe n’urukiko rwa Rugarama/Kimihurura rugategeka Nason Uriho kwishyura imitungo ya Ngirabacu Mukarutabana Scholastique yangije muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Cyamunara ikazabera aho umutungo uherereye. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nomero 0788581602/0737805155.