Print

Rafael Nadal wamamare muri Tennis yiyemeje guhagarika amarushanwa kugira ngo akore ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2019 Yasuwe: 2232

Rafael Nadal w’imyaka 32 uzwiho gukinana ishyaka Tennis,arashaka kuva mu buseribateri nawe akarushinga nk’abandi,nkuko byatangajwe na Spanish TV.

Spanish TV yatangaje ko Nadal na Mery bazakora ubukwe mu kwezi gutaha nyuma y’irushanwa rya Roland Garros iki cyamamare kimaze gutwara inshuro 11.

Umunyamakuru wa Spanish TV yatangaje ko ubukwe bwa Rafael Nadal buzatahwa n’abantu 500 barimo ibyamamare bitandukanye.

Ntabwo umunsi nyawo w’ubukwe bwa Nadal na Mery utangazwa gusa ikizwi neza n’uko uyu mukinnyi yiyemeje gusiba irushanwa rikomeye rya Wimbledon amaze gutwara inshuro 2 kubera ko azaba ari mu kwezi kwa buki n’iyi nshuti ye yo mu bwana.

Irushanwa rya Roland Garros rihira cyane Nadal,rizaba kuva kuwa 29 Gicurasi kugeza kuwa 09 Kamena ndetse ngo guhera taliki ya 10 kugeza kuya mbere Nyakanga harimo umunsi w’ubukwe bwa Nadal.

Ntacyo Nadal yigeze atangaza kuri aya makuru yasakaye kuri iki Cyumweru gusa ikinyamakuru Hola cyatangaje mu mwaka ushize ko ubukwe bwa Nadal buzaba muri iyi mpeshyi.

Rafa Nadal utuye mu mujyi wa Manacor muri Majorca,ntabwo ahagaze neza muri uyu mwaka kuko nta gikombe na kimwe aratwara mubyo amaze guhatanira birimo n’ibyo ku gitaka yari yarigaruriye.

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Nadal yatangaje ko yifuza kurushinga kuko akunda abana ndetse hari amakuru yavuze ko mu mwaka ushize yambitse impeta uyu mukunzi we mu ibanga I Roma.Rafael Nadal yatwaye amarushanwa akomeye azwi nka Grand slams inshuro 17.







Comments

mazina 13 May 2019

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.