Print

Paul Pogba yashwanye n’abafana ba Manchester United nyuma yo gutsindwa na Cardiff

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2019 Yasuwe: 4221

Aba bafana bari bariye karungu bagaragaye baririmba indirimbo zamagana Pogba nyuma y’umwaka mubi yagize urimo gushwana na Jose Mourinho ndetse bamwe bababajwe n’ukuntu yavuze ko ashaka kwerekeza muri Real Madrid.

Nyuma yo gutsindwa na Cardiff yamanutse ibitego 2-0,Pogba yashwanye umufana wa Manchester United wari warakaye,baterana amagambo menshi ndetse uyu mukinnyi agaragara ari kumukomera amashyi.

Pogba wari wambaye ubusa hejuru yagiye gukomera amashyi abafana bari bicaye hafi y’umuryango winjira mu rwambariro,nibwo uyu mufana wari wariye karungu yahise atangira kumutuka no gusaba umutoza Ole Gunnar Solskjaer wari hafi aho kumwirukana.

Undi mufana yatutse Pogba ibitutsi by’urukozasoni bituma uyu mukinnyi ahuza ibiganza bye abasaba imbabazi cyane ko ikipe yari imaze gutsindwa na Cardiff yamanutse.

Pogba watsinze ibitego 16 agatanga imipira 11 yavuyemo ibitego,arifuzwa cyane na Real Madrid gusa bamwe mu bafana barasaba ikipe ko yamureka akagenda kuko ngo ateza akavuyo gatuma umusaruro uba mubi cyane.