Print

Leta ya Sudani y’Epfo yakuyeho utubyiniro bitewe n’amabi adukorerwamo

Yanditwe na: Martin Munezero 13 May 2019 Yasuwe: 1807

Perezidansi ya Sudani y’Epfo yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo gufunga burundu utubyiniro no guha amabwiriza ububare ndetse n’ibitaramo biba n’ijoro mu rwego rwo guca ubwomanzi budukorerwamo.

Binyuze mu Itangazo ubuyobozi bw’icyo gihugu bwashyize ahagaragara riragira riti “Guverinoma iyoboye umujyi wa Juba yahagaritse utubyiniro, utubari n’ibitaramo biba mu gihe cy’ijoro byose.”

Umuyobozi wa Juba, Augustino Jadalla Wani yavuze ko utubyiniro dufungwa burundu naho utubari tugakora mu masaha ya mbere y’umugoroba, naho ku manywa tugafungwa.

Ati “Utubyiniro tuzafungwa burundu kuko ibihakorerwa biteye inkeke, byazagira ingaruka ku hazaza h’igihugu.”

Yavuze ko hari abana b’abakobwa b’imyaka ingana na 13 cyangwa munsi yayo bicururiza mu tubyiniro. Uyu mugabo kandi yavuze ko bazategeka abagabo n’abagore bakazajya bemererwa kwinjira mu mahoteli ari uko berekanye icyemezo cy’ugushyingirwa.

Sudani y’Epfo imaze imyaka itandatu mu ntambara nubwo kiri mu gahenge nyuma y’amasezerano y’amahoro yo muri Nzeli umwaka ushize.