Print

Byari amarira n’agahinda mu muryango n’inshuti ubwo bashyinguraga Miss Muhikira wapfuye ari kubyara umwana we wa mbere[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 May 2019 Yasuwe: 11328

Ku mugoroba wo ku wa 11 Gicurasi 2019, Umuhango wo kumusezeraho wabereye ku musozi wa Rebero ahatuye umuryango wa Burabyo Michael ari nawo Burabyo Ghislain wari umugabo we akomokamo.

Abantu benshi barimo abo mu muryango wa Miss Muhikira Irène bagaragaje ubutwari bwe n’urukundo yakundaga buri wese ngo yakundaga gusenga kandi agakunda n’abantu.

Miss Muhikira yatabarutse afite imyaka 32 y’amavuko, yaguye mu Bitaro byo muri Angola, aho yabanaga n’umugabo we, Burabyo Ghislain, bashakanye muri Nyakanga 2018 akaba yaritabye Imana aribyara umwana we wambere.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa mu bitabiriye umugoroba w’ubuhamya ku buzima bwa Miss Muhikira

Burabyo Ghislain yavuze ko Muhikira yari umuntu umukunda, bahuza cyane bajya inama ndetse buzuzanya muri byose.

Ati “Nubwo atuvuyemo hakiri kare ariko njye twabanye yaranyujuje, yari umujyanama mu rundi ruhande, yari inshuti, yari byose kuri njyewe.”

Burabyo Gislain yavuze ko azajya amwibukira ku mwana babyaranye kuko abona imbaraga z’umwana akamubonamo imbaraga nyina yari afite.


Comments

14 May 2019

imana imwakire mubaye


14 May 2019

ni sande imana imwakire mubayo


14 May 2019

Pole sana kumuryango wo kwa Burabyo gusa muriyi minsi impfu zaba Mama bapfa babyara zimaze kwiyongera na Sister wanjye muminsi mike ishize yapfuye abyara.RIP Miss Muhikira Irene!