Print

Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye umwana urwaye indwara ikomeye byakoze benshi ku mutima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2019 Yasuwe: 6926

Uyu mwana w’imyaka 10 witwa Joseph,ukomoka mu mujyi wa Bristol mu Bwongereza,yavuze ko nubwo arembye yifuza guhura na Cristiano Ronaldo,bikora ku mutima uyu mukinnyi byatumye ahita amutegera indege kugira ngo bahurire mu Butaliyani.

Joseph yasanzwe arwaye ikibyimba mu bwonko mu mwaka wa 2013,bituma abaganga bategeka ko agomba kubagwa kugira ngo abashe gukira.

Ronaldo wumvise ubuhamya bw’uyu mwana bukamukora ku mutima,yahuye nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,barifotozanya hanyuma we n’umuryango we bazenguruka ikibuga cy’imyitozo cya Juventus.

Kelly umubyeyi wa Joseph yarijijwe n’ibyishimo kubera ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye umuhungu we ndetse ashimira cyane iki cyamamare.

Yagize ati “Ntitwabona uko tumushimira kubera ibyo yadukoreye byose kugira ngo duhure nawe.Ibyo twabonye byadushimishije cyane ndetse na Joseph aranezerewe cyane.Kugeza n’ubu Joseph ntariyumvisha ko yahuye na Ronaldo.”Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye Joseph urwaye mu bwonko