Print

RURA yatangaje ibiciro bishya by’amazi yemeza ko bibereye buri Munyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2019 Yasuwe: 8818

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi, nibwo RURA iri kumwe n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura basobanuriye abanyamakuru ibijyanye n’ibiciro bishya by’amazi, ngo byashyizweho hitawe kuri buri kiciro Umunyarwanda abarizwamo mu gukoresha amazi.

RURA yatangaje ko yagabanyije Abanyarwanda mu ibyiciro bitatu bitewe n’amazi ya WASAC bakoresha.

Icyiciro cya mbere kirimo abakoresha litiro ziri hagati ya zero na 5000 (0m3 -5m3) mu kwezi, aho umuntu azajya yishyura FRW 340/1m3 (ni ukuvuga litiro 1000).

Ikiciro cya kabiri kigizwe n’abakoresha guhera kuri litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 bazishyura FRW 720 kuri litiro 1000.

Ikiciro cya gatatu kigizwe n’abakoresha hagati ya litiro 20 000 na litiro 50 000 mu kwezi, bazajya yishyura 845Frw kuri litiro 1000 bakoresheje.

Lt Col Patrick Nyirishema ukuriye RURA yavuze ko igiciro cyariho cyashyizweho tariki 01 Gashyantare, 2019.

Avuga ko amazi Umuturarwanda agura, yishyura amafaranga agera kuri 26.2% y’ayo yakabaye atanga andi Leta ikaba ari yo iyamwishyurira.

Yavuze ko kiriya giciro batangaje cyashyizweho hitawe ku mikoro make ya bamwe, ndetse ngo harebwa uko idolari rimwe rya America rivunjwa muri iki gihe.

Patricie Uwase, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yavuze ko bagiye kuzakoresha miliyoni $282 mu kugeza amazi mu migi yose y’u Rwanda, kuko ngo Abanyarwanda bazaba bafite amazi 100% muri 2024.

Aimee Muzora Umuyobozi wa WASAC yavuze ko mbere yo gushyiraho igiciro cy’amazi bareba byinshi birimo aho aturuka, uko asukurwa n’ibikoresho bakoresha.

Source:UMUSEKE


Comments

franko 14 May 2019

ibi biciro ni ibyari bisanzweho baherukaga gushyiraho abantu binubiraga none se ubu bakosoye iki?bigaragara ko igiciro cyikubye 220%.


Nganda 14 May 2019

za ntumwa zarubanda twatoye muminsi ishize zirabivugaho iki? ubu ntizibona ko rubanda ruriguhendwa n’ibyibanze mubuzima nk’amazi koko? amazi abuze mumubiri w’umuntu ahita apfa ,ibi ninko guhenda amaraso kundembe iyakeneye.


franko 14 May 2019

ibi biciro ni ibyari bisanzweho baherukaga gushyiraho abantu binubiraga none se ubu bakosoye iki?bigaragara ko igiciro cyikubye 220%.