Print

Musanze: Hari umuryango w’abantu bane wose wibasiwe n’intaragurizwa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2019 Yasuwe: 5769

Uyu muryango wemeza ko uba mu bukene bukabije bigashimangirwa n’uko inzu babamo ishaje ku buryo yenda kubagwira.

Mukandekezi Ntirikwendera utuye mu mudugudu urimo abifashije yemeza ko amavunja yibasiye umuryango we guhera mu mwaka wa 2014.

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abarwaye imvunja,Celebzmagazine.com yaherukaga kugendera abatuye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ako karere kabarizwa mu bice by’ibirunga na ko kakunze kugaragaramo ikibazo cy’amavunja ariko bisa n’igitangiye koroha.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwemeza ko bwabanje kubarura inzu ku yindi abarwaye amavunja, bwiyambaza ibigo nderabuzima mu kubavura. Abarwaye n’abarwaje imvunja bemeza ko ziterwa n’umwanda uturuka ku bukene.


Comments

Gloria 14 May 2019

Nukuri birababaje uwo muryango ukeneye kwitabwaho