Print

Umwami Mswati yategetse abagabo kurongora abagore 2 cyangwa abarenze ubyanze agafungwa ndetse n’umugore uzajya wanga guharikwa amushyiriraho ibihano

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2019 Yasuwe: 8856

Bamwe mu bagabo batangiye kuvuga ko Umwami Mswati III atari akwiye gutegeka abagabo kurongora abagore 2 cyangwa barenze utabishoboye agafungwa kuko ngo ari ukubahohotera no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Umwe mu bagabo muri icyo gihugu Ojealaro yavuze ko kurongora abagore 2 bijyanye n’ubushobozi ati « Ubwo se udafite ubushobozi bwo gutunga abagore babiri ntazajya afungwa azira ubusa ? ».

Umwami Mswati we afite abagore 15 akagira abana 25 mu gihe ise yari afite abagore 70 n’abana 150.

Umwami Mswati avuga ko kugirango ategeke abagabo gushaka abagore benshi ari uko icyo gihugu gifite ikibazo gikomeye cyo kugira abagore benshi baruta abagabo ubwinshi.

Hari abandi batangiye kuvuga ko aribyo byiza kuko bizaca ikibazo cy’uburaya no kubyara abana benshi ababyeyi babo badashoboye kubarerera.

Amakuru muri icyo avuga ko aricyo gihugu kigira abakobwa bakiri isugi kurusha ibindi bihugu bitewe n’umuco w’icyo gihugu ,umuco ibindi bihugu bitangiye gukunda ariko kuwushobora bishobora kugorana.

Umwami Mswati akaba yavuze ko umugore uzagerageza kwanga guharikwa azajya afungwa burundu mu gihe bigoranye kubona umugore yemera ko umugabo we ashaka undi mugabo ariko ibintu byose ni mu mutwe bizakunda kandi bimenyerwe.


Comments

Nana 14 May 2019

Mbega iyica rubozo?!Mana ndagushimira ko wampaye igihugu cyiza kizi uburenganzira bugomba abashaka nye.