Print

Umucuruzi yatanzemo igitambo umukobwa we bamwica urw’agashinyaguro kugira ngo abe umukire

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2019 Yasuwe: 4774

Uyu mwana w’umukobwa witwa Rose Japhet umubiri we wabonywe mu Cyumweru gishize waraciwe umutwe, n’akaguru k’iburyo. Aka kaguru basanze gatabye aho.

Mu itangazo Police yasohoye yagize iti: “Impamvu y’ubu bwicanyi ifitanye isano n’amafaranga. Se w’uwu mwana yamujyanye ku mucuruzi amumugurisha $2 000 kugira ngo amwice hanyuma amuce akaguru k’iburyo.” Uyu mucuruzi na we yarafashwe arafungwa kugira ngo azakurikiranwe n’amategeko.

Police ya Tanzania ivuga ko uriya mucuruzi yari bufate kariya kaguru kaciwe akagashyira umupfumu akakifashisha mu gukora umuti wari butume Se w’umwana aba umuherwe nyuma akazajya akorana ubushabitsi na wa mukire wamufashije muri iyo gahunda.