Print

Abanyarwanda batandukanye bakomeje kugaragaza ko batishimiye izamuka ry’ibiciro by’amazi

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2019 Yasuwe: 2196

Nyuma y’ubutumwa butandukanye bumaze iminsi bucicikana ku mbuga nkoranyambaga bunenga ibi biciro, ubuyobozi bwavuze ko umuturage yishyizwa amafaranga hakurikijwe ingano y’amazi yakoresheje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda, RURA – cyarimo n’abahagarariye ikigo cy’amazi na minisiteri y’ibikorwa-remezo – kibukije ko ibiciro ubu bigabanyije mu byiciro bitatu hashingiwe ku ngano y’amazi umufatabuguzi akoresha.

Icyiciro cya mbere ni abakoresha meterokibe (m³) zitarenze eshanu ku kwezi bishyura amafaranga y’u Rwanda 340 kuri meterokibe imwe (m³ = litiro 1000).

Icya kabari ni 720Frw/m³ ku bakoresha meterokibe ziri hagati y’esheshatu na 20 m³ ku kwezi, naho icya gatatu ni 845Frw/m³ ku bakoresha amazi ari hagati ya meterokibe 21m³ na 50m³ ku kwezi.

Ibi biciro by’amazi mu bice by’imijyi, byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ariko abafatabuguzi batangiye kubyishyurizwaho mu kwezi gushize kwa kane.

Ku mbuga nkoranyambaga abatari bacye bagaragaje ko ibi biciro biri hejuru mu buryo budasanzwe.


Ku munsi w’ejo ku wa mbere, ikigo RURA cyatangaje ko ku bakoresha amazi macye hiyongereyeho amafaranga macye cyane.

Abategetsi bavuga ko ku giciro gisabwa ngo amazi atunganywe agere ku baturage leta yishyura 73.8%, naho abaturage bakishyura 26.2% batanga iyo bishyura amazi bakoresha ku kwezi.

Iki kigo kivuga ko “iyo ibiciro biri hasi abakoresha amazi bayasesagura cyangwa bakayakoresha nabi”. Umuyobozi w’iki kigo yasabye ingo kugabanya amazi zikoresha n’ayo avuga ko zisesagura.

Ubushakashatsi buheruka bw’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo mu Rwanda buvuga ko Abanyarwanda 85% bafite amazi meza, ariko icyegeranyo cy’abasenateri cyo mu mwaka ushize cyacyemanze iyo mibare.


Comments

Eugene 15 May 2019

Birababaje kubona umuntu yicara i Kigali, nta bushakashatsi yakoze na busa, atunzwe n’imisoro y’umuturage hanyuma akiha kuzamura ibiciro nk’ibi by’amazi, atitaye ku gaciro ayo mazi afite ku buzima bw’umuturage no ku kuba duke abona adutangamo ya misoro itunze uwo muyobozi


15 May 2019

muraho ko numva bavuga ngo reta yishyura 73.8% abaturage bakishyura 26.2% reta ninde kandi ivanahe amafaranga? kuko amafaranga yose reta ikoresha ni ayabaturage kuva kuwugura ikibiriti, umuntu wasobanuye ibi bintu navuge ko hari indi mpamvu yenda nko gufatanya umunsi kuwundi maintainance y’imiyoboro naho amafaranga yose ava mumaboko y’abaturage.


njyewe 14 May 2019

Nabyo ni uguhanga umurimo hatitawe ku ngaruka bishobora kuzana.


mansoor 14 May 2019

ibi bintu birababaje pe! u muntu aricara I Kigali agatekerereza abanyarwanda atanafite amakuru ahagije?jye ibyo biciro byanikubye ntanakoresha nijerekani 5 kumunsi?ubwo c ukuri nukuhe kokko?


Maniraho Casius 14 May 2019

Ibiciro bigomba kongera ku manuka kuko bidahuye n’ubushobozi bw’umuturage w’u Rwanda.