Print

Uganda: Abakozi bo mu rugo rwa Minisitiri batawe muri yombi kubera urupfu rw’abana be 2 basanzwe muri Pisine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2019 Yasuwe: 4977

Aba bana b’impanga, Wasswa na Kato, bari bafite imyaka 2,baguye muri pisine ubwo bakiniraga mu rugo iwabo I Mbalala,mu karere kitwa Mukono, birangira bose nta numwe urokotse.

Aba bana ba Minisitiri ushinzwe amazi Ronald Kibuule,baguye muri pisine yo mu rugo iwabo ubwo umwe yagwagamo,mugenzi we nawe amusangamo,Babura ubatabara kuko aba bakozi barangaye.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Patrick Onyango,yatangaje ko aba bakozi bane barimo Scovia Nalubwama, Peace Nankunda, Lawrence Kibaya na Agripa Kumanya batawe muri yombi kugira ngo bafashe iperereza.

Nubwo aba bakozi bafunzwe bose,uyu muryango uravuga ko aba bana ntawabishe ahubwo baguye muri iyi pisine nyuma ya saa sita,nyuma yo kubura ubitaho.

Nyuma yo gusanga muri pisine aba bana,bahise bajyanwa mu bitaro bya Albert Cook Hospital biherereye mu mujyi wa Mukono kugira ngo barebe niba baba bakiri bazima,ariko bari bashyizemo umwuka.