Print

Burundi: Major Desire Uwamahoro yahawe kuyobora umutwe w’abapolisi batabara aho rukomeye bihangayikisha benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2019 Yasuwe: 5916

Major Uwamahoro washyizwe ku rutonde na raporo ya Loni,mu bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakoreye abigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza,cyane ko yari ashinzwe umutwe ukomeye wa polisi wari ushinzwe kurwanya imyigaragambyo.

Major Désiré Uwamahoro yahawe inshingano nshya zijya gusa n’izo yari afite muri 2015,ubwo abataravugaga rumwe na Nkurunziza bicwaga cyane.

Abarundi benshi bavuga ko uyu Major Desire Uwamahoro yakoze amahano mu mwaka wa 2015 kuko yategetse ko abarwanyaga perezida Nkurunziza bicwa cyane ko yari umufana ukomeye wa Nkurunziza.

Abazi ibya politiki bavuga ko Désiré Uwamahoro yagaruwe mu kazi kubera amatora ya 2020 yegereje ndetse ngo yahawe inshingano zo kuzimanganya uwo ariwe wese uzashaka kuvangira abenegihugu.

Kuwa 30 Ukwakira 2016,nibwo inkuru yasakaye hose ko Major Desire Uwamahoro,yafunzwe azira kwiba arenga ibihumbi 150 by’amadolari umuherwe ukomoka muri Koweit,amubeshye ko afite zahabu.

Uyu mugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ariko ntiyagikora ahubwo ahita ashingwa kuyobora abapolisi kabuhariwe bashinzwe guhangana n’abarwanya Nkurunziza.


Comments

RORA 15 May 2019

UYU yibatera ubwoba kuko nawe yambaye umubiri kandi ajye amenya ko ikimutegereje nawe ari urupfu ,kuko yakwica nawe igihe kizagera agende kuko si gature ku isi.kandi uko yagenje nawe niko azagenzwa.