Print

Mico The Best yashyize hanze amashusho ya ya ndirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Zambia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2019 Yasuwe: 883

Nyuma y’indirimbo Jamais aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho igakundwa n’abatari bake,aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 118,Mico The Best yongeye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Circle yakoranye na B Flow wo muri Zambia.

Mico The Best uherutse kwerekeza muri Lebel ya KIKAC Music Lebel,akomeje gukora cyane kugira ngo umuziki we ukomeze kuzamuka.

Ubwo yafataga amashusho y’iyi ndirimbo,Mico yabwiye abanyamakuru ko yishimiye gukorana indirimbo n’uyu munya Zambia, B Flow, kubera ubuhanga bwe ndetse n’izina afite iwabo aho yizera neza ko hari impinduka izazana kuri muzika ye ndetse niyo mu Rwanda muri rusange.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro, naho amashusho afatwa na Fayzo pro usanzwe atungana amashusho ya KIKAC MUSIC LABEL.

Si ubwa mbere Mico The Best akoranye indirimbo n’umuhanzi wo hanze y’u Rwanda,kuko yakoranye na Diamond Platnumz indirimbo yitwa Sinakwibagiwe.


Reba amashusho y’indirimbo Circle ya Mico The Best ft B Flow