Print

Menya byinshi ku Cyogajuru cya mbere cyakozwe n’abanyarwanda cyamuritswe mu nama ya Transform Africa

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2019 Yasuwe: 2095

Iki cyogajuru cyamaze kurangira cyerekanwe mu imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Kigali Convention Centre ahari kubera inama y’Ihuriro Nyafurika ryiga ku mpinduka z’Umugabane wa Africa rishingiye ku ikoranabuhanga (Transform Africa Summit)

Rwasat-1 icyogajuru cyararangiye bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bafashijwe na Kaminuza ya Tokyo, mu kwezi k’ Ukuboza 2018 abanyarwanda batatu bagiye mu Buyapani gukora kuri uyu mushinga ndetse no guhaha ubumenyi bwazabafasha mu gihe kiri imbere gukora icyabo ndetse no kuba babasha gukemura ikibazo ‘RWASAT-1’ yahura nabyo nyuma kimaze koherezwa mu isanzure.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzohereza mu isanzure icyogajuru cya mbere gikozwe n’abanyarwanda mu mpeshyi z’uyu mwaka ,Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kigera ku mezi abiri bitangajwe ko ruri mu bufatanye na Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani mu kugitunganya.

Iki cyogajuru cyakozwe bigizwemo uruhare n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Gifite ibiro 3.8, mu minsi ya vuba kizashyikirizwa Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iby’isanzure, JAXA, ari nayo izakijyana kuri Sitasiyo icunga ikirere mbere yo koherezwa mu isanzure.

Rwasat-1 ni icyogajuru gifite ubushobozi bwo kwitegereza mu bice bitandukanye cyifashishije camera ebyiri zacyo, zishobora gufata amafoto yo ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butandukanye.

iki cyogajuru gifite inshingano ebyiri z’ingenzi.

Imwe ni ugufata amakuru avuye hasi ku butaka. Gikoranye ubushobozi buhambaye bukibashisha gufata amakuru kikayohereza ku cyogajuru ku buryo cyayakura n’ahantu bigoye nk’ahadashobora kuboneka itumanaho rya telefoni.

Kugira ngo aya makuru abashe kuboneka, gikoranye akuma gato cyane gafite ubushobozi buhambaye gashobora nko gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe.

Abagikoresha bashobora guhuza ibyo bipimo byose, bigahurizwa muri ka kuma mbere yo koherezwa ku cyogajuru kandi cyifashishije ubushobozi buke [weak signal] mu by’itumanaho.

Iyi Rwasat-1 ni icyogajuru cya mbere gikozwe bigizwemo uruhare n’abanyarwanda kizifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda cyamurikiw i Kigali mu nama y’Ihuriro Nyafurika ryiga ku mpinduka z’Umugabane wa Africa rishingiye ku ikoranabuhanga (Transform Africa Summit).


Comments

fff 16 May 2019

Nta cyogajuru cyakorerwa mu Rwanda. na phone zarabananiye