Print

Njuga wavuze ko Assia yicuruza hanze y’igihugu yasabye imbabazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 May 2019 Yasuwe: 3493

Njuga yasohoye amashusho asaba imbabazi Mutoni Assia, yavuze ko yifuza kwiyunga na ‘mushiki’ we bakongera kubana neza nk’uko byahoze mbere. Yavuze ko yari inshuti ye nziza kandi asanga nta mpamvu yo gukomeza “gupfa ubusa”.

Yagize ati “Mbanje kubasuhuza muri rusange mwese, ikinteye gufata iyi video, ndagira ngo nsabe imbabazi mushiki wanjye twabanye mu buzima bwiza, ndashaka ko twongera gusubirana mu buzima bwiza, uwo nta wundi ndi kuvuga ni Assia. Ndakeka ko turi no mu gisibo nta mpamvu yo gukomeza gupfa ubusa, ariko uru ruhare ntabwo ndufashe ngo ni uko tukirimo, ntabwo ari byo nshaka kuvuga. Icyo nshaka kuvuga ni ibimaze iminsi bivugwa, ni ibimaze iminsi mu itangazamakuru, by’uko namusebeje, ibintu byageze kure, ibintu byasakuje.”

Yakomeje agira ati “Ndamusaba imbabazi, ndazimusaba mbikuye ku mutima kandi numva ko we ari bubikore kubera Imana, ntabwo ari bubikore kubera abantu. Assia rero by’umwihariko njyewe Njuga ngusabye imbabazi ku byo navuze kandi nziko uri bubone iyi video cyangwa iri bukugereho, na we wampa imbabazi wenda ukambwira ngo ndakubabariye, ndagushimira cyane. Imana ikongerere, ikomeze kugushoboza gusiba neza igisibo cyawe, nta kindi narenzaho gusa muraba mukoze.”

Ubu ni ubutumwa bukubiye mu mashusho Njuga yohereje kuri Whatsapp ku nshuti za Assia mu cyizere cy’uko amashusho amugeraho na we akamusubiza akamwemerera ko biyunga bagasubukura ubushuti bwabo.

Ibi Njuga abitangaje mu gihe hari hashize iminsi we na Assia badacana uwaka ndetse bavumirana ku gahera binyuze mu itangazamakuru. Uburakari bwari bwose kuri bombi, umusore akavuga ko afite ibimenyetso bishimangira ko umukobwa yicuruza hanze, undi na we amurega mu bushinjacyaha ko mugenzi we yamwibye ibirimo imyenda, inkweto, award n’ibindi.

Njuga we yavugaga ko ibibazo bye na Assia byose byaturutse kuri D’Amour Selemani no kuba ari we wavuze ko bakoze ibisa n’ubutekamitwe mu kumushakira inkunga y’ubuvuzi. Ngo abantu bari kumugendaho bari mu gatsiko kasarurije uyu mukinnyi wa filime urwaye impyiko, mu bo ashyira mu majwi harimo Muniru n’abandi.