Print

Ubuyobozi bwa Chelsea bwaciye ibintu kubera umutoza bushaka gusimbuza Maurizio Sarri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 4025

Chelsea itaritwaye neza uyu mwaka nubwo yarangije ku mwanya wa 3 muri Premier League,yiteguye kwirukana umutoza w’Umutaliyani Maurizio Sarri,yarangiza ikamusimbuza Frank Lampard umaze umwaka w’imikino atoza ikipe ya Derby County.

Nubwo Maurizio Sarri yafashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup na Europa League,ngo ntabwo umuherwe w’iyi kipe,Roman Abramovich, yishimiye uko abafana bamufata ariyo mpamvu ngo azirukanwa muri Kamena kabone nubwo yatwara igikombe cya UEFA Europa league kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka.

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko n’uyu mutoza aziko azirukanwa ariyo mpamvu abamuhagarariye batangiye kuvugana n’ikipe ya AS Roma kugira ngo azayerekezemo mu mpeshyi.

Frank Lampard waraye ugeze ku mukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu bwongereza ubwo ikipe ye ya Derby yatsindaga Leeds ibitego 4-2,arahabwa amahirwe yo guhita afata Chelsea cyane ko ari umunyabigwi wayo ndetse ngo uko yitwaye mu cyiciro cya kabiri byeretse ubuyobozi bwa Chelsea ko azaba umutoza ukomeye.

Abafana bamwe na bamwe ba Chelsea FC batangiye gushidikanya ku bushobozi bwa Lampard bwo gutoza ikipe y’igihangange nka Chelsea,kuko amaze umwaka umwe mu butoza kandi iyi kipe igira igitutu cyinshi.



Frank Lampard ashobora gusimbura Sarri muri Chelsea