Perezida Muvunyi wari witabiriye imyitozo y’ikipe mu Nzove ku munsi w’ejo,yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports yiteguye kongera gusaba stade Amahoro ku munsi wa nyuma wa shampiyona bazakiramo Marines FC ndetse ngo atabona ko FERWAFA izabyanga kuko azaba ari muri weekend ndetse n’imirimo iri gukorerwamo izaba yarangiye.
Yagize ati “Stade Amahoro niyo ishobora kuba yakwakira Aba Rayons bose kuko stade ya Kigali ni ntoya bivuze ko iyo iboneka byari kuba byiza kurushaho ariko uko bizagenda kose tuzayisaba ku munsi wa nyuma wa shampiyona na Marines FC kuko abantu bashobora kuzura I Nyamirambo bakabura umwuka hakaba n’ibindi byago tutifuza.Icyo gihe azaba ari muri weekend akazi kari kuhakorerwa kazaba karangiye,tuzagerageza twongere dusabe.”
Muvunyi yabwiye amakipe ahanganye na Rayon Sports ko bagiye gushyiramo imbaraga zirenze izo bashyizemo mu mikino 27 ishize kugira ngo batware iki gikombe cya shampiyona bakeneye.
Yagize ati “Nta mpamvu nimwe dufite yo kugira aho dusitara muri iyi mikino 3.uyu munsi twaje turi benshi kugira ngo turebe uko imyitozo imeze kandi icyizere kirahari.Turi kwegera abakinnyi umunota ku munota,bivuze ngo ibisabwa byose turi kubyegeranya kandi impande zose zirateguye.
Tuva I Nyamagabe uko twagiye twiteguye siko tworohewe.Ubu tugiye kwitegura iyi mikino 3 kurusha uko twateguye izashize.Ari abambazaNyabingi,abambaza mu musigiti,abambaza mu kiriziya ku cyumweru,twese tuzambaza izo twambaza ariko turebe ko iki gikombe twagitwara turagikeneye.”
Rayon Sports igomba kwesurana na Musanze FC yahawe ibya mirenge ngo iyigore kuri uyu wa Gatanu,yatangiye Local ikomeye yo gutegura uyu mukino ndetse biravugwa ko imyiteguro yari isanzwe yahindutse nyuma y’aho na mukeba wayo yahinduye amayeri.
Rayon Sports yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo itsinde imikino 3 isigaye ya shampiyona
arimo gutera ubwoba abaturage biwabo , ukize inkuba yibagirwa ....
Ubuse aba Ari guterande ubwoba najye avuga avuye aho amagambo yabo twarayamenyereye ntawe yahabura