Print

Kigali: Umugabo yatashye yasinze agwira umwana we w’uruhinja arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 3816

Umugore w’uyu mugabo akimara kumufungurira undi yahise ajya kwirambika ku buriri kubera kuganzwa n’inzoga ahita agwira uriya mwana, nyina amujyanye kwa muganga apfira mu nzira.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Gikondo, Feston Mapambano usanzwe ashinzwe imari n’ubutegetsi, avuga ko amakuru y’urupfu rw’uriya mwana na bo bayamenye muri iki gitondo.

Ngo uriya muryango wari ufite abana batanu, barimo uyu nyakwigengera wari ukiri uruhinja.

Amakuru avuga ko uriya muryango basanzwe babayeho mu buzima buciriritse kuko umugabo wihekuye akora biraka by’ubufundi.

Mapambano ati “Ibyabaye ni impanuka kuko urumva yari yanyoye umusemburo kandi yiriwe ku gikwa yubaka. Birashoboka ko atari yabonye n’uburyo bwo kurya.”

Feston Mapambano avuga ko uriya mugabo yahise atabwa muri yombi akaba yajyanywe kuri RIB ya Gikondo. Umurambo w’uruhinja wo wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Inkuru ya UMUSEKE