Print

Umukinnyi wamamaye muri NBA Lemar Odom yatangaje ko yasambanye n’abagore barenga ibihumbi 2000

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 2644

Lemar Odom wabaye umugabo wa Khloe Kardashian usanzwe ari umuvandimwe w’icyamamare Kim Kardashian mu gihe kingana n’imyaka 4, yahishuye ko yicuza kuba yarakundaga gusambana cyane byamuviriyemo gutandukana n’uyu mugore w’imyaka 34 wamukundaga cyane.

Abinyujije mu gitabo yanditse cyitwa Darkness to Light,Lemar Odom yagize ati “Nari narabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina.Inshuro nyinshi nahoraga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina.Nasambanye n’abagore barenga ibihumbi 2000.Abakobwa bambaye ubusa nasambanyije sinababara.Ntabwo ari ibintu bikomeye kuko narabishyuraga.Sintekereza ko bari munsi y’ibihumbi 2000.

Lemar Odom wari warabaswe n’inzoga n’ubusambanyi,yavuze ko yicuza kuba yaratandukanye na Khloebarushinze bamaze ukwezi kumwe bakundana aho yavuze ko ari ikintu azahora yicuza ubuzima bwe bwose.

Yagize ati “Nakabaye narabaye umugabo wa nyawe.Kubana na Khloe byari ibyishimo gusa.Tugitangira kubana nari umugisha kuri we.Ariko nyuma y’aho sinashoboraga kugumisha igitsina mu ipantaro cyangwa kureka kunywa cocaine.

Nubwo Odom yatandukanye na Khloe muri 2013,uyu mugore ntiyamwanze burundu kuko niwe wamurwaje muri 2015 ubwo yari agiye kwicwa n’ibiyobyabwenge ariyo mpamvu uyu mugabo ngo yifuza ko yaba inshuti zisanzwe na Khloe kuko ngo gusubirana bitashoboka.