Print

Kiiza Besigye yashinje Museveni gukora photoshop mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 2914

Mu mafoto Museveni yashyize kuri Twitter ye,yagaragaje abantu bamuteye umugongo ari kubabwira bituma Kiiza Besigye avuga ko atabonye abantu benshi ahubwo iyo mbaga y’abantu yahimbwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ze hakoreshejwe photoshop.

Benshi mu bakurikirana uyu munya politiki ku mbuga nkoranyambaga bemeye ibyo yababwiye ndetse bashinja Museveni ko ari umubeshyi.

Kiiza Besigye na Bobi Wine,bahuje imbaraga mu guhangana na Museveni mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2021.