Print

Burundi: Umunyamakuru Hassan Ruvakuki yatezwe n’abagizi ba nabi bari bitwaje imipanga Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 1926

Hassan Ruvakuki yategewe mu gace atuyemo kitwa Kajaga I Bujumbura n’aba bagizi ba nabi bari bariye karungu,baramukubita ndetse baramutema ku mutwe ariko ntibashobora kumwica.

Uyu munyamakuru utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza,yibasiwe n’aba bagizi ba nabi bataramenyekana,baramukomeretsa ariko baza gukomwa mu nkokora na rubanda bataramwica.

Incuti ze zivuga ko yari avuye mu modoka ageze iwe,hanyuma agatsiko k’abantu bitwaje imipanga karamutera. Bamukomerekeje mu mutwe, ku musaya no ku kuboko.

Izo ncuti ze zavuze ko wari umupangu wari wateguwe neza, kandi ko abamuteye bahunze bibwira ko yapfuye. Bamutwaye telephone ye igendanwa.

Uyu munyamakuru Hassan Ruvakuki yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2011 na Leta ya Nkurunziza nyuma yo kumushinja ko akorana n’imitwe y’iterabwoba, ubwo yari avuye muri Tanzania kugirana ikiganiro n’ umukuru w’umutwe wavugaga ko ushaka kurwanya Leta ya Nkurunziza.

Ruvakuki n’abandi 22 baregwaga ibyaha by’iterabwoba no kuvutsa umudendezo w’igihugu bakatiwe igifungo cya burundu muri 2012 baza gukatirwa igifungo cya burundu ariko cyagabanyijwe gihinduka imyaka 3 nyuma yo kujurira.Ruvakuki yarekuwe muri Werurwe 2013.