Print

Umukunzi wa Arturo Vidal yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze agaragaza ukuntu yubatse umubiri cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 4360

Sonia Isaza ukomoka mu gihugu cya Colombia,ni umwe mu bakobwa bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram afite aba followers basaga miliyoni 2,6.

Uyu mukobwa ukundana na Vidal,yashyize hanze ifoto yahuje urugwiro n’uyu mukinnyi bari basohokanye ku mazi.

Muri Werurwe uyu mwaka,nibwo Vidal yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Maria Teresa Matus w’imyaka 35 bari bamaranye imyaka 4 ndetse bafitanye abana babiri.

Isaza asanzwe aba muri USA aho yagiye agiye gukora amasomo yo kubaka umubiri none kuri ubu akaba yarabigezeho.