Print

ZACU TV yatoranyijwe mu mishinga ibiri myiza muri Transform Africa 2019

Yanditwe na: Ubwanditsi 16 May 2019 Yasuwe: 1470

Mu myaka yatambutse, mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Africa hakunze kumvikana ikibazo cy’abantu bagura filime kuri CD bagasanga baratuburiwe n’abazicuruza. Usibye aba ariko kandi abandi bajujubijwe na ba rusahuzi ni abakora filime bahoraga bijujutira ko pirataje ibageze ahabi.

Hari kandi abanyafurika benshi baba baba hanze y’ibihugu byabo baba bashaka kureba filime z’iwabo no kwiyibutsa iby’iwaco binyuze mumashusho bareba buri munsi. Ariko se bayareba he igihe bayakeneye?

Ni muri urwo rwego rero MISAGO Wilson usanzwe akora amafilime mu Rwanda (Producer) yagize igitecyerezo cyo gushinga www.zacutv.com nk’urubuga ruzakemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

Lilian, COO wa Zacutv avuga uko ikora

Zacutv imaze amezi ane itangiye gukora ikaba igaragara kuri web no kuri telephone(android ).Ikaba imaze kugira abantu bayiyandikishijeho(Subscribers) barenga 7,000 mugihe cy’amezi atandatu imaze ikora ndetse inari muri Test.

Nyagahene usanzwe afite Radio na TV 10 ndetse na Tele10 yavuze ko yakunze umushinga wa Zacutv

Zacutv.com ikoreshwa n’abantu batuye mubihugu bitandukanye byo ku isi birenga 85 ikaba imaze kujyaho videos zirenga 1000 zirimo series ndetse na filime zo mu Rwanda ndetse n’izo mubindi bihugu byo mukarere cyane cyane Tanzania. Inteyo hakaba ari ugushyiraho filime nyinshi zakorewe muri Africa.

Misago umenyerewe mu Rwanda na Producer wahimbye series zakunzwe na benshi mu Rwanda nka Seburikoko,City maid,Inshuti friends ndetse nindi mishingana itandukanye ya Cinema,yavuzeko yizeye ko uyu mushinga uzafasha abakora umwaga wa Cinema batandukanye bo mubihugu by’africa kuko ibibazo bahura nabyo aribimwe harimo nibyo kubura isoko zaho bagurishiriza filime zabo.

Avuga ko zacutv izakomeza kugura filime zitandukanye n’aba producers maze ikazishyira kuri uru rubuga akaba yizeye ko bi bizaha akazi abantu benshi bari muri uru ruganda rwa Cinema aho afite intumbero yo kuzajya akorera akazi abantu barenga 500 buri mwaka ahereye mu Rwanda, binyuze muri uku gukora izi filime haba kubakinnyi,abafata amashusho,abayatunganya, abakora amajwi, n’abandi benshi bakora imirimo itandukanye muburyo filime ikorwa.

Yongeyeho ati’’ Nk’abakora umwuga wa cinema ttekerezako iki ari gihe nyacyo cyo kuvuga no gushyira mu mashusho inkuru zacu twe abanyafurika kuko ntawundi uzazivuga neza kuturusha,rimwe na rimwe nabazikora batuvugira inkuru zitarizo cyangwa bakazigoreka nkana’. Ndasaba abantu bose kudutera ingabo mubitugu bareba ibyakorewe iwacu kuri www.zacutv.com”.

Abari bakurikiye uko imishinga isobanurwa

Ku munsi w’ejo munama ya Transform Afruca zacutv yaje mu mishanga ibiri yambere yahize iyindi muri face the goriallas aho imishinga itandukanye ibwirwa muruhame ba rwiyemezamimo bahita babashoramo amafaranga imbonankubone.

Kugirango umuntu akoreshe uru rubuga yishyura ifatabuguzi rya Zacucutv.com acibwa $5 ku kwezi agahabwa n’ukundi kwezi ku buntu cyangwa $20 ku muntu wishyuye amezi atandatu icyarimwe ndetse na $30 ku muntu wahisemo kwishyurira umwaka wose icyarimwe.

Aya mafaranga yose ashobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buboneka kuri uru rubuga hakoreshejwe Visa, Mastercard, Paypal ndetse na MTN Mobile Money. Aya mafaranga azajya afasha umukiriya kureba filime zose ziri ku rubuga nta kindi kiguzi atanze.

Abashoramali barimo bakira imishinga