Print

Musanze FC yahakanye iby’agahimbazamusyi k’umurengera bivugwa ko yemereye abakinnyi bayo kugira ngo bateshe Rayon Sports amanota

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 1870

Ruremesha yabwiye Radio 10 muri iki gitondo ko ibyavuzwe n’ibitangazamakuru ko agahimbazamusyi ka Musanze FC kakubwe inshuro zitabarika kugira ngo iteshe amanota Rayon Sports ari ibihuha ndetse ngo nta cyahindutse kuko basanzwe babona.

Yagize ati “Ibyo ni ibihuha.Abanyamakuru bajye babanza babaze aho kwandika ibintu batabanje kumenya ukuri.Bashobora kuduteranya n’imiryango yacu kuko turamutse dutsinze abafasha abacu batubaza ayo mafaranga kandi ntayo mu by’ukuri twahawe.

Nta kintu kidasanzwe duhatanira.Ubuse ikipe yatanga agahimbazamusyi ka miliyoni zirenga 7 ku mukino umwe ngo bigende gute?.Nta birenze twemerewe,agahimbazamusyi karacyari ibihumbi 20 FRW gusa nko ku mikino ikomeye hari igihe ubuyobozi bwongeraho nk’ibihumbi 10 cyangwa 20.”

Ibi Ruremesha yabihuriyeho n’umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishime Placide, wavuze ko ayo makuru ari ibihuha,abakinnyi bazahabwa nk’ibyo basanzwe bahabwa nibatsinda Rayon Sports.

Yagize ati” Ibyo ni ibihuha kuko na bo nta bimenyetso bakwerekana. Mbere yo gutangaza ibintu nk’ibyo bakabanje kubaza ubuyobozi aho gutangaza amakuru y’ibihuha. Nabonye na Minisitiri abivugaho. Nta gahimbazamusyi kadasanzwe twemereye abakinnyi kuko ntacyo duharanira kidasanzwe.”

Ruremesha yavuze ko ibyavuzwe ko bakoreye imyitozo mu birunga atari byo,ahubwo biteguye uyu mukino wa Rayon Sports nkuko bitegura iyindi yose.

Rayon Sports yagaruye abakinnyi bayo barimo Rutanga Eric na Michael Sarpong batakinnye umukino w’Amagaju kubera amakarita atatu y’umuhondo mu gihe Niyonzima Olivier ‘Sefu’ atarakina nyuma yo guterwa umupira ku mutwe I Nyamagabe. Tuyishimire Eric ‘Congolais’ amaze iminsi arwaye ndetse na we ashobora kutagaragara kuri uyu mukino.

Musanze FC, irakina uyu mukino ifite ku munyezamu umwe, Shema Innocent, kubera ko umunyezamu wa mbere Ndayisaba Olivier yavunitse ndetse kuri ubu akaba ari mu nzira zo kubagwa. Kayigamba Jean Paul wakoze impanuka na Nduwayo Valeur ntibagaragara kuri uyu mukinow’umunsi wa 28 uteganyijwe uyu munsi saa 15h30 kuri stade ya Kigali.