Print

Gareth Bale yasabye ikintu gikomeye Zinedine Zidane ushaka kumugurisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 4179

Uyu rutahizamu utakigaragara mu bakinnyi 18 ba Real Madrid,yasabye umutoza Zidane kumuha umwanya akazakina umukino wa Real Betis ku Cyumweru kugira ngo asezere ku bafana b’iyi kipe bamaranye imyaka itandatu.

Bale yakiriwe n’abafana bagera ku bihumbi 30,ubwo yageraga muri Real Madrid avuye muri Tottenham mu mwaka wa 2013 aguzwe miliyoni 86 z’amapawundi.

Bale wafashije Real Madrid gutwara ibikombe 13 mu myaka amaze ayikinira,ni umwe mu bakinnyi 14 bashyizwe ku rutonde rw’abagomba kwirukanwa na Zidane kugira ngo abone amafaranga yo kugura abakinnyi bakomeye barimo Eden Hazard,Paul Pogba na Mohamed Salah.

Gareth Bale arifuzwa n’amakipe menshi arimo Paris Saint-Germain, Tottenham na Manchester United.